Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 8:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Nimukomere, mwebwe uyu munsi mwumva amagambo yavuzwe n’abahanuzi, muri iyi minsi hazatangirwa urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kugira ngo iyo Ngoro yongere yubakwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n'abahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rw'inzu y'Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y'urusengero yubakwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimukomere mwebwe mwari muhari, wa munsi urufatiro rw'Ingoro yanjye rushyirwaho. Uwo munsi mwumvise ya magambo abahanuzi babagejejeho, ngo Ingoro yanjye igomba kongera kubakwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimukomere mwebwe mwari muhari, wa munsi urufatiro rw'Ingoro yanjye rushyirwaho. Uwo munsi mwumvise ya magambo abahanuzi babagejejeho, ngo Ingoro yanjye igomba kongera kubakwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 8:9
18 Iomraidhean Croise  

Nuko rero, uzabona umugisha niwita kandi ugakurikiza amategeko n’amatangazo Uhoraho yahereye Musa Abayisraheli. Komera kandi ube intwari! Ntutinye kandi ntugire ubwoba.


Nuko Dawudi yongera kubwira umuhungu we Salomoni, ati «Komera, ube intwari, maze ukore! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kuko Uhoraho Imana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagusiga kandi ntazagutererana kugeza igihe uzarangiriza ibikorwa byose byo ku Ngoro y’Uhoraho.


Ariko mwebwe, nimukomere, ibiganza byanyu bye kudandabirana, kuko muzahemberwa ibikorwa byanyu!»


Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, batewe inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko Ingoro barayuzuza, bakurikije itegeko ry’Imana ya Israheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi.


Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana,


mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.»


Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati


Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho.


None rero, nimushishoze neza guhera uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza; mbese kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, ari na wo munsi batangiyeho kubaka Ingoro y’Uhoraho, maze mushishoze neza uko bizabagendekera:


«Bwira Zorobabeli, umutware wa Yuda, uti ’Ngiye guhubanganya ijuru n’isi.


Nuko rero, bantu b’inzu ya Yuda n’ab’inzu ya Israheli, nk’uko mwari mumeze nk’ibivume mu mahanga, ni na ko nzabakiza maze mukaba abanyamugisha. Mwitinya, ahubwo nimukomere!


Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ambwira iri jambo, ati


Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose.


Wowe rero, mwana wanjye, wikomezemo ingabire ukesha Kristu Yezu.


Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzashyikiriza rubanda iki gihugu nasezeranije abasekuruza babo kubahaho umurage.


Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan