Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 5:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Narawohereye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, kugira ngo usakize inzu y’umujura n’iy’urahira ibinyoma, uhatsimbarare maze uyitwike yose, ibiti n’amabuye bikongoke.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y'umujura no mu nzu y'urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n'ibiti n'amabuye byayo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ni jye uteje uwo muvumo. Uzagera ku nzu y'umujura wese no ku nzu y'umuntu wese urahira izina ryanjye ibinyoma maze uzokame, uzisenye zishireho uhereye kuri mwikorezi yazo n'amabuye azubatse.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ni jye uteje uwo muvumo. Uzagera ku nzu y'umujura wese no ku nzu y'umuntu wese urahira izina ryanjye ibinyoma maze uzokame, uzisenye zishireho uhereye kuri mwikorezi yazo n'amabuye azubatse.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 5:4
19 Iomraidhean Croise  

Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye.


Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Ihema rishobora kongera guturwa, n’inzu ye bayikuyeho imiziro.


Ntihazagire bene ibyo bintu by’amahano winjiza mu nzu yawe, kuko wakurikiranwa n’umuvumo nka byo. Uzabyirinde rwose, bikubere umuziro, kuko bikurikiranwe n’umuvumo.


Umwijima w’icuraburindi uramutegereje, umuriro w’inkonkobotsi uzamuyogoza, ukongeze n’ibyari bisigaye mu ihema rye.


Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi, ugakururira amakuba abayituye; none abatuye isi bakaba bashizeho, hagasigara mbarwa.


Mbese nk’uko igisambo kimwara iyo gifashwe, ni ko n’Abayisraheli bamwaye, bo n’abami babo, abatware babo, abaherezabitambo babo n’abahanuzi babo.


ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya, baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo; amaraso amenwe agasimburwa n’andi!


Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo, abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe, inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa.


Ntibazi gukora ibitunganye, bashimishwa n’urugomo no gusahura.» Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nuko arambwira ati «Uwo ni umuvumo usatira igihugu cyose. Bityo, nk’uko byanditswe kuri rumwe mu mpande z’uwo muzinge, uwitwa umujura wese azatsembwa mu gihugu, kimwe n’urahira ibinyoma wese nk’uko byanditse ku rundi ruhande.


ntimugatekereze kugirirana nabi; ntimukarahire ibinyoma kuko ibikorwa nk’ibyo mbyanga. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uzaba ikivume mu mugi, ube ikivume no mu gasozi.


Dore uko tuzabagenza: tuzareka babeho kugira ngo tutikururira uburakari bw’Uhoraho, kubera indahiro twabarahiriye.»


Iyo yegamiye inzu ye, irahirima, yakomeza kuyishingikirizaho, igasenyuka.


Abanzi bawe bazakorwa n’isoni, kandi ihema ry’abagome rizasenyuka.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan