Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 4:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 «Ibiganza bya Zorobabeli ni byo byashinze ifatizo y’iyi Ngoro, kandi ni na byo bizayuzuza; bityo muzamenye ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo wantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 “Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw'iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 “Zerubabeli ni we washyize urufatiro kuri iyi Ngoro yanjye, kandi ni na we uzasoza imirimo y'ubwubatsi bwayo. “Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 “Zerubabeli ni we washyize urufatiro kuri iyi Ngoro yanjye, kandi ni na we uzasoza imirimo y'ubwubatsi bwayo. “Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 4:9
18 Iomraidhean Croise  

Bukeye, Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu. Guhera ubwo kugeza na n’ubu iracyubakwa, ariko ntiruzura.


Nimunyegere kandi muntege amatwi : kuva mu ntangiriro, sinigeze mvugira mu bwihisho; kandi kuva aho ibyo bibereye, nari ndiho. Ubu rero ni Nyagasani Imana wanyohereje, ampa n’umwuka we.


None rero, nimushishoze neza guhera uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza; mbese kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, ari na wo munsi batangiyeho kubaka Ingoro y’Uhoraho, maze mushishoze neza uko bizabagendekera:


Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngarukiye Yeruzalemu mbitewe n’impuhwe, hazubakwe bundi bushya Ingoro yanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, n’inago izaramburirwa kuri Yeruzalemu.’


Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!


Dore abo banyamahanga, ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye, kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo, maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye.


Nuko Uhoraho arambwira ati


Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.»


Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.


kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye.


Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi.


duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan