Zekariya 4:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 Arambaza ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona ikinyarumuri gikozwe muri zahabu gusa, kiriho urwabya rw’amavuta, kikabaho n’amatara arindwi n’imiheha irindwi yo gushyira amavuta muri buri tara. Faic an caibideilBibiliya Yera2 arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy'itabaza cy'izahabu cyose, kandi mbonye n'urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n'amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D2 Arambaza ati: “Urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona igitereko cy'amatara cy'izahabu, gifite umukondo w'amavuta ku mutwe wacyo. Ku rugara rw'uwo mukondo, hari amatara arindwi afite imiyoboro irindwi ijyana amavuta mu ntambi zayo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 Arambaza ati: “Urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona igitereko cy'amatara cy'izahabu, gifite umukondo w'amavuta ku mutwe wacyo. Ku rugara rw'uwo mukondo, hari amatara arindwi afite imiyoboro irindwi ijyana amavuta mu ntambi zayo. Faic an caibideil |