Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 3:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Yozuwe yari ahagaze imbere y’umumalayika, yambaye imyambaro yahindanye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y'ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y'uwo mumarayika.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y'uwo mumarayika.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 3:3
12 Iomraidhean Croise  

Ubwo Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki barahaguruka, batangira kubaka Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu; bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babateraga inkunga.


Uhoraho Mana ya Israheli, ubuntu bwawe ni bwo dukesha kuba twarasigaye turi agasigisigi k’abarokotse, nk’uko tumeze ubu. Ngaha twebwe b’abanyabyaha duhagaze imbere yawe, n’ubwo tutabikwiye.»


Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika,


Twese twari nk’abahumanye, n’ibikorwa byacu by’ubutabera bimeze nk’umwenda urimo imyanda; twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse, ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga.


Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe, ngo yisubireho maze akwizirikeho, kuko wari wadukuyeho amaso, ukatugabiza ibicumuro byacu.


Koko rero, niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi,


mubakize mubakura mu muriro; abandi na bo mubagirire impuhwe ariko zivanze n’ubwoba, mwange n’imyambaro yandujwe n’imibiri yabo.


Yahawe kwambara hariri ibengerana kandi itanduye. Koko rero uwo mwambaro wa hariri ni ibikorwa biboneye by’abatagatifu.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan