Zekariya 2:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.» Faic an caibideilBibiliya Yera4 Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n'iki?” Aransubiza ati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y'amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy'Abayuda akabatatanya.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D4 Ndamubaza nti: “Bariya se bo baje gukora iki?” Na we aransubiza ati: “Amahembe ni ibihugu by'ibihangange, byatatanyije Abayuda ku buryo nta wongeye kubyutsa umutwe. Naho bariya bacuzi bazanywe no guhashya no kurwanya ibyo bihugu by'ibihangange, byatatanyije abaturage b'u Buyuda.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana4 Ndamubaza nti: “Bariya se bo baje gukora iki?” Na we aransubiza ati: “Amahembe ni ibihugu by'ibihangange, byatatanyije Abayuda ku buryo nta wongeye kubyutsa umutwe. Naho bariya bacuzi bazanywe no guhashya no kurwanya ibyo bihugu by'ibihangange, byatatanyije abaturage b'u Buyuda.” Faic an caibideil |