4 Mwe gusa na ba sogokuruza banyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruye bati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukire muve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukora bibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.
4 Ntimugakurikize imigenzereze ya ba sokuruza. Nabatumagaho abahanuzi ba kera, bakababwira kureka ingeso zabo mbi n'imigenzereze yabo mibi, ariko ntibabyiteho bakanga kunyumvira.
4 Ntimugakurikize imigenzereze ya ba sokuruza. Nabatumagaho abahanuzi ba kera, bakababwira kureka ingeso zabo mbi n'imigenzereze yabo mibi, ariko ntibabyiteho bakanga kunyumvira.
Warabihanije, imyaka ishira ari myinshi, ubamanuriraho umwuka wawe, urabihanangiriza, ndetse uboherereza n’abahanuzi, ariko bo banga kumva, maze worohera indi miryango yo mu bihugu, irabigabiza.
Nuko abana babo bari mu butayu ndababwira nti 'Muramenye ntimuzitware nk'abakurambere banyu cyangwa se ngo mugenze nka bo, ntimukiyandavuze n'ibigirwamana byabo;
Mbese ye, aho ntibyaba ari byo Uhoraho yavugishije abahanuzi ba kera; igihe Yeruzalemu yari mu mahoro no mu ituze, ikikijwe n’imigi yayo, Negevu n’ibihugu by’imirambi bigituwe?’»
Mpera ko mbanziriza ku bantu b’i Damasi, ngera i Yeruzalemu no mu karere kose ka Yudeya no mu mahanga yose, menyesha abo bose ngo bisubireho kandi bagarukire Imana, babeho ku buryo bukwiriye abicujije.