Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uzababwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimungarukire — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga — nanjye nzabagarukira! Nguko uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 1:3
33 Iomraidhean Croise  

asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana.


Ariko mu byago byabo bagarukiye Uhoraho, Imana ya Israheli; baramushakashatse kandi baramubona.


Nyamara ihumure ryataha, bakongera gukora ibitakunyuze, nawe ukabatererana, abanzi babo bakabashikamira. Ariko bakongera gutera hejuru bagutabaza, aho uri, aho mu ijuru ukabumva; nuko kubera impuhwe zawe, ubarokora utyo incuro nyinshi.


Nugarukira Nyir’ububasha, ukicisha bugufi, ukiyama uburiganya mu nzu yawe,


Bayisraheli, nimugarukire Uwo mwagomeye!


Nahanaguye ubugome bwawe nk’igicu, ibyaha byawe mbimaraho nk’igihu; ngarukira kuko nakwicunguriye.


Ariko, nimara kubarandura, nzabagirira impuhwe bundi bushya, maze ngarure buri muntu mu murage we, no mu gihugu cye.


Uhoraho yarababwiye ati ’Nimwihane imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu by’ubugome, bityo muzatura mu gihugu Uhoraho yabahaye kuva kera na kare, mwebwe n’abasekuruza banyu.


Uhoraho avuze atya: Iyo umugabo asenze umugore we bagatandukana, nyuma uwo mugore agashaka undi mugabo, bakongera kubana se? Ubwo se uwo mugore ntaba yarahumanye burundu? Wowe rero wasambanye n’abagabo batagira ingano, none ngo urangarukiye! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nimungarukire, mwa birara mwe, ndashaka kubakiza ubwo buhakanyi bwanyu.» (Rubanda:) Ngaha turaje, turagusanze kuko turi abawe; ni wowe Uhoraho, Imana yacu.


Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, ngira nti ’Buri wese nareke imyifatire ye mibi, muvugurure imikorere yanyu, maze mwoye kwiruka inyuma y’izindi mana ngo muzikorere, bityo muzaramba ku butaka nabahaye, mwebwe n’abasokuruza banyu!’ Ariko, ntimwanteze amatwi, ntimwanyumvise.


Israheli, nuramuka ushatse kugaruka, ni jyewe ugomba gusanga. Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye, ntuzongera kubungera ukundi.


Byongeye kandi muravuga muti ’Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibicumuro bya se!’ Nyamara rero, niba umwana yarakoze ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, yarubahirije amategeko yanjye akanayakurikiza, agomba kubaho.


Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa?


Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»


Babwire ko mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzenta bwo njya nishimira urupfu rw’umugome, ahubwo nishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi, kugira ngo abone kubaho. Nimuhinduke rero muzibukire iyo nzira mbi yanyu! Ni kuki se mwarinda gupfa, muryango wa Israheli?»


Samariya igomba guhanwa kuko yigometse ku Mana yayo. Bazarimburwa n’inkota, abana babo b’ibitambambuga bazicwe, abagore babo batwite babakuremo inda.


Ashuru ntizongera kudukiza ukundi, ntituzongera kugendera ku mafarasi, cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu tuti ’Uri Imana yacu!’ kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!»


Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu.


Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye.


Kuva mu bihe by’abasekuruza banyu, mwirengagiza amabwiriza yanjye, ntimuyakurikize. Nimungarukire, nanjye nzabagarukira! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nyamara murabaza muti «Tuzakugarukira dute?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan