Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Uhoraho yarakariye cyane abasekuruza banyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2-3 ngo abwire Abayahudi ati: “Dore narakariye bikomeye ba sokuruza.” Ariko Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire, nanjye nzabagarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2-3 ngo abwire Abayahudi ati: “Dore narakariye bikomeye ba sokuruza.” Ariko Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire, nanjye nzabagarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 1:2
24 Iomraidhean Croise  

nuko umaze kubyumva umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Uhoraho, kandi ushishimura imyambaro yawe ndetse usuka amarira imbere yanjye . . . ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise!


Nyamara ariko Uhoraho ntiyacubije uburakari yari afitiye Yuda, abahoye ibyo Manase yamukoreye byose kugira ngo amurakaze.


None rero, Mana yacu, ibyo byago byose byatubayeho bitewe n’ibikorwa byacu bibi n’amakosa yacu akabije; nyamara ntiwaduhaniye ibyaha byacu uko twari tubikwiye, ahubwo udusigira aka gasigisigi ureba k’abarokotse.


Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha.


Baraje bagituramo, ariko ntibumva ijwi ryawe, ntibakurikiza amategeko yawe, ntibagira icyo bakora mu byo wabategetse, ni bwo ubagushijeho aya makuba yose.


Nuko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigurumana nk’umuriro, biyogoza imigi ya Yuda n’amayira ya Yeruzalemu; none ubu habaye mu matongo, ahantu hatagerwa.


Ababyeyi bacu baracumuye, ariko ntibakiriho, ubu ni twebwe dushengurwa n’ibicumuro byabo.


Nuko bituma mbamariraho umujinya wanjye — uwo ni Nyagasani Imana ubivuze — mbatsembesha umuriro w’uburakari bwanjye mbahora iyo myifatire mibi yabo.’»


Nanjye nzabahanana umujinya, sinzigera mbarebana impuhwe kandi sinzanabababarira. Bazantakambira baranguruye amajwi, nyamara ariko sinzabumva.»


Ariko na none ndakariye cyane amahanga yiyemera; kuko igihe nari ntarakaye cyane, ayo mahanga yazaga kongerera Israheli amakuba.


Binangiye umutima, ukomera nka diyama, kugira ngo batumva amabwiriza n’amagambo y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabagejejeho abigirishije Umwuka we, akayavugisha abahanuzi ba kera. Icyo gihe, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yari arakaye cyane.


Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nari naragambiriye kubagirira nabi, mbitewe n’ababyeyi banyu bari barandakaje, kandi simbireke — ni ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze —


Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan