Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zekariya 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Mu kwezi kwa munani k’umwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho abwira iri jambo umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, agira ati

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye umuhanuzi Zakariya mwene Berekiya akaba n'umwuzukuru wa Ido,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye umuhanuzi Zakariya mwene Berekiya akaba n'umwuzukuru wa Ido,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zekariya 1:1
17 Iomraidhean Croise  

. . . Nuko imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho irahagarikwa, kandi bikomeza bityo kugeza mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi.


Hashize iminsi abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido, batangira guhanurira Abayahudi bo mu gihugu cya Yuda n’ab’i Yeruzalemu, mu izina ry’Imana ya Israheli yari kumwe na bo.


kwa Ido ni Zekariya; kwa Ginetoni ni Meshulamu;


Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati


Ubwo hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu. Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma,


Nuko Uhoraho atuma Hagayi umuhanuzi, ngo abasubize muri aya magambo:


Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, Uhoraho abwira umuhanuzi Hagayi iri jambo, ati


Uhoraho yongera kubwira Hagayi, ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, muri aya magambo, ati


Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, kuri ubu buryo:


Mu mwaka wa kane, umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilewu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zakariya.


Bityo muzaryozwa amaraso yose atagira inenge yamenetse ku isi, kuva ku maraso ya Abeli intungane, kugera ku maraso ya Zakariya, mwene Barakiya, mwatsinze hagati y’Ingoro n’urutambiro rwayo.


uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan