Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 3:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure, kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho, bamukorere n’amatwara amwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 “Ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambaza mu izina ry'Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 “Nzatuma abanyamahanga bahinduka, aho gusenga ibigirwamana ni jye bazasenga. Bose bazantakambira jyewe Uhoraho, bazanyoboka bahuje umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 “Nzatuma abanyamahanga bahinduka, aho gusenga ibigirwamana ni jye bazasenga. Bose bazantakambira jyewe Uhoraho, bazanyoboka bahuje umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 3:9
21 Iomraidhean Croise  

Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe.


Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Nuko kuva ubwo batangira kwambaza Izina ry’Uhoraho.


Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga, nihasingizwe izina ry’Uhoraho!


Abakene bazarya, maze bahage, abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati «Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»


Uwo munsi kandi, imigi itanu yo mu Misiri izavuga igihebureyi, bityo igirane isezerano n’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Umwe muri iyo migi ukazitwa Iri‐Haheresi, ari byo kuvuga ngo: umugi w’uburimbuke.


nshyire ibinezaneza mu minwa yabo. Amahoro azaba yose ku uwahabye, kimwe no ku uri bugufi; ni byo rwose, nzayikiza! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati «Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»


Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye, n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba; ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi azaza asanga, avuga ati «Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane, ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.


Nurangiza wegeranye utwo tubaho twombi, maze uduhuze, tube nk’aho ari urubaho rumwe mu kiganza cyawe.


kuko isi yose izasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi asendera inyanja.


Uhoraho azabatera gukangarana bikabije, atsembe n’ibigirwamana byose by’isi, maze amahanga yose ya kure azamupfukamire, buri hanga mu gihugu cyaryo.


nuko Uhoraho azabe umwami w’isi yose. Uwo munsi, Uhoraho azaba umwe rukumbi, n’izina rye rimwe rukumbi.


Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!


Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo; n’umunyamico mibi akavana mu mutima we ibibi byawusabitse.


Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva.


Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan