Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 3:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Natsembye amahanga — uwo ni Uhoraho ubivuze — iminara yo ku nkike zabo, ndayisenya, imihanda yabo narayirimbuye nta mugenzi ukihanyura. Koko imigi yabo yahindutse amatongo: nta muntu ukihagera, nta n’uhatuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Narimbuye amoko, iminara yabo ni imisaka, inzira zabo narazisibye kugira ngo hatagira uhita, imidugudu yabo yarasenyutse bituma hatagira uyibamo, nta n'ukihatuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Uhoraho aravuga ati: “Natsembye amahanga, iminara y'abarinzi b'imijyi yayo yarasenyutse, nasibye amayira yo muri yo, nta wayacamo. Iyo mijyi yararimbutse, nta n'umwe mu bayituye wacitse ku icumu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Uhoraho aravuga ati: “Natsembye amahanga, iminara y'abarinzi b'imijyi yayo yarasenyutse, nasibye amayira yo muri yo, nta wayacamo. Iyo mijyi yararimbutse, nta n'umwe mu bayituye wacitse ku icumu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 3:6
19 Iomraidhean Croise  

Uwo ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose, ni igihano yageneye amahanga yose.


Mu ijoro rikurikiyeho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo!


Nuko ndabaza nti «Ibyo se bizageza ryari Nyagasani ?» Aransubiza ati «Kugeza ubwo imigi izaba yatsembwe, nta bayituye, amazu atakirimo umuntu n’umwe, n’ubutaka bwarahindutse umushike.


Uhoraho aravuze ati «Birengagije inyigisho zanjye nabahaye; aho kumva ijwi ryanjye ngo barikurikire,


Imigi yanyu nzayizimya, amasengero yanyu nzayangize, noye kuzongera guhumurirwa n’imibavu yanyu ukundi.


Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»


Ahubwo nabatatanyirije mu mahanga yose batigeze bamenya, baragenda, igihugu gisigara gusa, ntihagira uhanyura cyangwa ngo ahagaruke. Nuko igihugu kitagiraga uko gisa bagihindura amatongo.»


Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho.


Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma.


Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi, nk’uko na bo bakirarikiye.


Nimurebe uko nagabanyije imiryango yanyu ibi bihugu byose, byaba iby’amahanga natsinze, byaba iby’amahanga asigaye, kuva kuri Yorudani kugeza ku Nyanja Nini, mu burengerazuba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan