Zefaniya 3:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Mu mugi rwagati, Uhoraho ni we Ntungane, ntiyigera akora ikibi; uko bukeye atangaza ubutabera bwe, nta munsi n’umwe asiba. Nyamara abagome bo ntibakorwa n’ikimwaro. Faic an caibideilBibiliya Yera5 Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeye agaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 Nyamara Uhoraho ari mu murwa rwagati, ni intungane ntiyigera akora ibibi. Uko bukeye ntasiba kwerekana ko ari intabera, nyamara inkozi z'ibibi ntizibura gukora ibiteye isoni. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 Nyamara Uhoraho ari mu murwa rwagati, ni intungane ntiyigera akora ibibi. Uko bukeye ntasiba kwerekana ko ari intabera, nyamara inkozi z'ibibi ntizibura gukora ibiteye isoni. Faic an caibideil |
Ngaho nimuvuge ingingo zanyu, muzibonere na gihamya; ndetse tujye n’inama ! Ni nde wamenyekanyije ibyo ngibyo mu bihe byahise, akaba yarabitangaje kuva kera na kare ? Si jyewe Uhoraho? Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine.