Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 3:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Nzagusigamo umuryango wiyoroshya, ukanicisha bugufi, ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Ahubwo nzagusigamo ubwoko bw'indogore n'abakene, kandi baziringira izina ry'Uwiteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Nzabasigira abicisha bugufi n'abiyoroshya, bazanyisunga jyewe Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Nzabasigira abicisha bugufi n'abiyoroshya, bazanyisunga jyewe Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 3:12
24 Iomraidhean Croise  

Ariko kandi, mu kanya gato, Uhoraho Imana yacu yatugiriye imbabazi, adusigira aka gasigisigi k’abarokotse, kandi aduha umwanya ahantu he hamweguriwe; bityo Imana yacu yaratumurikiye, inadusubiza ubugingo mu gihe cy’ubushikamirwe bwacu.


Uhoraho arabafasha, akabarokora, akabakiza abagiranabi, maze akabarengera, kuko ari we bahungiyeho.


Imbabare zizagaburirwa, abakene babeho mu ituze; ariko abagukomokaho nzabisha inzara, abayirokotse mbasonge.


Bazasubiza iki intumwa batumweho n’Abafilisiti ? Dore uko bazazisubiza: Ni Uhoraho ubwe washinze Siyoni, ni ho abakene b’umuryango we bafite ubuhungiro nyabwo.


Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.


Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho, agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we, none akaba agenda mu mwijima, ntagire urumuri na busa abona ? Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho, yishingikirize Imana ye.


Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.»


Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro.


Muri icyo gihe nyine, — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazashakashaka ubugome bwa Israheli, babubure, ndetse n’ibyaha bya Yuda ntibazongera kubibona ukundi. Ni koko, nzababarira abo nzaba naretse bakarokoka. (Babiloni)


Ariko rero, nzasigaza bamwe muri mwe bazaba bacitse ku icumu bakazatatanira mu mahanga;


Ubwo udusigisigi twa Yakobo tuzatura rwagati mu miryango myinshi; bamere nk’ikime cyangwa ibijojoba bigwa ku byatsi, biturutse kuri Uhoraho, atagize icyo asaba umuntu cyangwa se icyo amutezeho.


Uhoraho ni mwiza, akaba n’ubuhungiro ku munsi w’amage, akagirira neza abamwiringira bose,


Nuko rya sezerano rivanwaho uwo munsi, n’abacuruzi b’intama bandebaga bamenyeraho ko iryo ari ijambo ry’Uhoraho.


Nuko ndagira intama abacuruzi bari bageneye kubagwa. Mfata inkoni ebyiri, imwe nyita «Butoneshwe», indi nyita «Bwumvikane», maze ndagira intama.


impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza.


abanyamahanga bazizera Izina rye.»


«Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.


Izayi na we akongera ati «Azashyira aze inkomoko ya Yese.»; ni we uzabadukira kugenga amahanga, kandi ni we bose bazizera


Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan