Zefaniya 3:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu11 Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye, kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza, bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu. Faic an caibideilBibiliya Yera11 Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreye ukancumuraho ntizagukoza isoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D11 “Bwoko bwanjye, uwo munsi nzabamaramo abuzuye ubwirasi, ntimuzongera kungomera i Siyoni, wa musozi nitoranyirije, bityo ntimuzaterwa isoni n'ibyo mwancumuyeho byose. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana11 “Bwoko bwanjye, uwo munsi nzabamaramo abuzuye ubwirasi, ntimuzongera kungomera i Siyoni, wa musozi nitoranyirije, bityo ntimuzaterwa isoni n'ibyo mwancumuyeho byose. Faic an caibideil |
Koko rero, umuryango wa Israheli wose uko wakabaye, uko bangana mu gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazankorera bari ku musozi mutagatifu, ku musozi muremure wa Israheli; ni ho inzu ya Israheli yose izaba ituye mu gihugu izankorera. Aho ni ho nzongera kubakira kandi nkemera n'ibitambo byanyu, iby'ingenzi mu maturo yanyu n'ibintu mushaka kunyegurira byose.