Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uwo mugi w’ikirara uriyimbire, wo wahindanye kandi ugategekesha igitugu!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Umurwa w'ubugome wanduye, kandi urenganya uzabona ishyano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Umurwa wa Yeruzalemu uzabona ishyano! Wuzuyemo abagomera Imana, barawuhumanya bakanakandamiza abandi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Umurwa wa Yeruzalemu uzabona ishyano! Wuzuyemo abagomera Imana, barawuhumanya bakanakandamiza abandi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 3:1
17 Iomraidhean Croise  

None rero, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya: Kuko muhinyuye iri jambo, mukaba mwiringiye ubucabiranya, mukishingikiriza amatiku,


Umuzabibu w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni inzu ya Israheli, ingemwe z’indobanure yakundaga, zikaba abantu bo muri Yuda. Yari abatezeho ubutungane, none baratemagurana! Yari abategerejeho ubutabera, none abatishoboye baracura imiborogo!


kwivumbagatanya, kuryarya Uhoraho, kwihakana Imana yacu, guhimba inama z’ubujura n’ubwambuzi, gutekereza no kuvuga ibinyoma, tubikuye ku mutima.


Ubudodo bwabo ntibuvamo umwambaro, ntibashobora kwambara ibyo baboshye, kuko bihanda umubiri, ibikorwa byabo bikabyara amatiku.


Amaso n’umutima byawe birarikiye inyungu gusa, icyawe ni ukumena amaraso y’indacumura, ukabikorana ubuhubutsi n’ubunyamaswa.


Ariko uyu muryango ufite umutima unangiye kandi wararutse: baranyanze, maze barigendera!


Avuze atya Uhoraho Umugaba w’ingabo: Nimutsinde ibiti, mukore umuhanda ugana i Yeruzalemu. Uwo mugi wangabijwe; ntugire ikindi kiwurangwamo kitari urugomo.


Nk’uko iriba ribika amazi yaryo, ni ko na wo ubundikira ubugome bwawo. Muri wo nta kindi kiharangwa, kitari amahane n’ubwambuzi. Imibabaro n’ibikomere byawo, nabibona iteka bikanshavuza.


Abaturage b’igihugu bakabije urugomo n’uburiganya, bararenganya umukene n’umunyabyago, baragirira umunyamahanga urugomo nta burenganzira babifitiye.


Iwawe barasuzugura ba se na ba nyina, barafata nabi umunyamahanga kandi bakarenganya imfubyi n’umupfakazi.


Bazakugenza batyo kuko wigize indaya y’abanyamahanga, ukiyanduza n’ibigirwamana byabo.


Hanyuma, bazakuremo agatorero uko kakabaye, bakajugunye iruhande rw’urutambiro, iburasirazuba aho barunda ivu.


Nimubyamamaze mu ngoro zo muri Ashuru, no mu ngoro zo mu gihugu cya Misiri, muvuge muti «Nimuteranire ku misozi ya Samariya, mwitegereze imvururu zihari n’ubutsikamirwe buhiganje.


Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa».


Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we.


Ntimukarenganye umupfakazi n’impfubyi, umusuhuke n’umukene; ntihakagire n’umwe utekereza kugirira nabi umuvandimwe we.


Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan