Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Numvise ibitutsi bya Mowabu n’agasuzuguro ka bene Hamoni, igihe batutse umuryango wanjye, bakikuza barenga imbago z’igihugu cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by'Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8-9 Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli aravuze ati: “Numvise uko Abamowabu batuka ubwoko bwanjye, numvise n'uko Abamoni babuseka, baraburengereye bāgura ibihugu byabo. Ni yo mpamvu ndahiye ubugingo bwanjye, igihugu cya Mowabu n'icya Amoni bizarimbuka, bizamera nk'imijyi ya Sodoma na Gomora. Bizahinduka amatongo iteka ryose, bizaba iwabo w'ibisura n'ibigugu by'umunyu. Abacitse ku icumu mu bwoko bwanjye bazasahura ibyo bihugu, abo bantu banjye basigaye bazabyigarurira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8-9 Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli aravuze ati: “Numvise uko Abamowabu batuka ubwoko bwanjye, numvise n'uko Abamoni babuseka, baraburengereye bāgura ibihugu byabo. Ni yo mpamvu ndahiye ubugingo bwanjye, igihugu cya Mowabu n'icya Amoni bizarimbuka, bizamera nk'imijyi ya Sodoma na Gomora. Bizahinduka amatongo iteka ryose, bizaba iwabo w'ibisura n'ibigugu by'umunyu. Abacitse ku icumu mu bwoko bwanjye bazasahura ibyo bihugu, abo bantu banjye basigaye bazabyigarurira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:8
19 Iomraidhean Croise  

Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu; ni we sekuru w’Abamowabu, bakiriho n’ubu.


Umuto na we abyara umuhungu, amwita izina rya Benihami; ni we sekuru w’Abahamoni, bakiriho n’ubu.


Iteka ryaciriwe igihugu cya Mowabu: Ari‐Mowabu yarazimanganye, itsembwa mu ijoro rimwe! Kiri‐Mowabu na yo yarimbutse nijoro, ishiraho!


Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu, ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize, n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze.


Uhoraho avuze atya: Abagome bose duturanye bigabiza umurage nahaye Israheli, umuryango wanjye, ngiye kubarimbura ku butaka bwabo; abantu ba Yuda na bo, nzabarandura, mbavangure na bo.


Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Mowabu: Nebo ibonye ishyano, irasenyutse! Kiriyatayimu yakozwe n’ikimwaro, irafashwe. Umurwa wakojejwe isoni, wasenyutse;


Uhoraho abwiye atya Abahamoni : Ese Israheli nta bahungu ifite? Ese nta bagenerwamurage ifite? None se ni kuki Milikomu yegukanye igihugu cya Gadi, n’umuryango we ugatura mu migi yaho?


Uhoraho, wumvise ibitutsi byabo, n’uko bahihibikanira kungambanira;


Nyamara abantu b’i Yeruzalemu bo babona ko ibyo nta cyo biteze kubatwara, kuko bari biringiye indahiro barahiwe; ariko umwami w’i Babiloni azabibutse ubuhemu bwabo maze bafatwe.


Uhoraho ambwira iri jambo, ati


maze uzamenye ko jye, Uhoraho, numvise ibitutsi watutse imisozi ya Israheli, ugira uti ’Yahindutse amatongo, turayihawe ngo tuyirimbagure!’


Ni koko umwanzi yabishongoyeho agira ati ’Awa! Ngaha ya misozi miremire kuva kera turayigaruriye!’


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Abahamoni bacumura ! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Mowabu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu, ikayahindura ivu,


Ngicyo igihembo cy’ubwirasi bwabo, kuko batutse umuryango w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bakikuza barengera imbago zawo.


Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri.» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan