Zefaniya 2:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu7 kandi hegurirwe abasigaye bo mu nzu ya Yuda. Bazaza kuharagira amatungo yabo, ku mugoroba baruhukire mu mazu ya Ashikeloni; kuko Uhoraho, Imana yabo, azabibuka akabakiza bundi bushya. Faic an caibideilBibiliya Yera7 Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby'abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D7 Ni ho hazatura Abayuda bazaba basigaye, ni ho bazaragira amatungo yabo, nijoro bazaryama mu mazu y'umujyi wa Ashikeloni. Koko Uhoraho Imana yabo azabibuka, azagarura abajyanywe ho iminyago. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana7 Ni ho hazatura Abayuda bazaba basigaye, ni ho bazaragira amatungo yabo, nijoro bazaryama mu mazu y'umujyi wa Ashikeloni. Koko Uhoraho Imana yabo azabibuka, azagarura abajyanywe ho iminyago. Faic an caibideil |
Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze: Mowabu izahinduka nka Sodoma, bene Hamoni bamere nka Gomora; hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa, igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose. Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura, abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage.
Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho.