Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Abatuye ku nkombe z'inyanja ubwoko bw'Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry'Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy'Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Mwa Bafilisiti mwe, muzabona ishyano, muzarimbuka mwe abakomoka i Kireti mukaba mutuye ku nkengero z'inyanja. Dore ibyo Uhoraho avuga ku gihugu cyanyu cya Kanāni: “Nzakirimbura he gusigara n'uwo kubara inkuru.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Mwa Bafilisiti mwe, muzabona ishyano, muzarimbuka mwe abakomoka i Kireti mukaba mutuye ku nkengero z'inyanja. Dore ibyo Uhoraho avuga ku gihugu cyanyu cya Kanāni: “Nzakirimbura he gusigara n'uwo kubara inkuru.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:5
14 Iomraidhean Croise  

Mwebwe mwese, Abafilisiti, ntimwishimire ko ikiboko mwakubitwaga cyacitsemo kabiri, kuko mu mwiyuburure w’inzoka hazasohokamo impiri, naho mu mpiri hakazasohokamo ikiyoka kiguruka.


Imbabare zizagaburirwa, abakene babeho mu ituze; ariko abagukomokaho nzabisha inzara, abayirokotse mbasonge.


Yaruhuka ite, kandi yoherejwe n’Uhoraho gutsemba Ashikeloni n’inkengero z’inyanja? Aho ni ho yayitumye.


jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja.


Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri.


Nimwumve iri jambo, iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli !


Nimuboroge, mwe abatuye mu karere k’epfo, kuko inyoko y’abacuruzi yatsiratsijwe, n’abapimaga feza bose bakaba batsembwe!


Natsembye amahanga — uwo ni Uhoraho ubivuze — iminara yo ku nkike zabo, ndayisenya, imihanda yabo narayirimbuye nta mugenzi ukihanyura. Koko imigi yabo yahindutse amatongo: nta muntu ukihagera, nta n’uhatuye.


Nyamara se, amategeko n’amabwiriza yanjye nashinze abagaragu banjye b’abahanuzi, ntiyageze ku basekuruza banyu? Nuko rero, bisubiyeho maze baravuga bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yaduhannye akurikije imyifatire yacu mibi n’ibikorwa byacu bibi, nk’uko yari yarabigambiriye.’»


Bashaka uko bafata Yezu, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko bamusiga aho, barigendera.


Dore igihugu gisigaye uko kingana: Hari intara zose z’Abafilisiti n’iz’Abageshuri zose,


kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)


muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati.


Ni twe twagabye igitero i Negevu y’Abakereti, icyo muri Yuda n’icy’i Negevu y’i Kalebu kandi dutwika umugi w’i Sikilage.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan