Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 mbere y’uko mutumurwa mu munsi umwe, nk’umurama utwawe n’umuyaga, mbere y’uko mugwirirwa n’umujinya ukaze w’Uhoraho, mukagwirirwa n’umunsi w’uburakari bwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk'umurama utumurwa n'umuyaga, kandi uburakari bukaze bw'Uwiteka butarabageraho, n'umunsi w'uburakari bw'Uwiteka utarabageraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nimuterane mutaracirwaho iteka, nimuterane uburakari bukaze bw'Uhoraho butarabageraho, nimuterane umunsi w'uburakari bw'Uhoraho utarabageraho. Erega uwo munsi wihuta nk'umurama utumurwa n'umuyaga!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nimuterane mutaracirwaho iteka, nimuterane uburakari bukaze bw'Uhoraho butarabageraho, nimuterane umunsi w'uburakari bw'Uhoraho utarabageraho. Erega uwo munsi wihuta nk'umurama utumurwa n'umuyaga!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:2
22 Iomraidhean Croise  

Bameze se nk’akatsi gahuhwa n’umuyaga, cyangwa umurama utwawe na serwakira?


Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.


naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira, kuko uburakari bwe budatindiganya! Hahirwa abamuhungiraho bose.


Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana, ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara.


Mbega umuhindagano w’amahanga umeze nk’inkubi y’amazi magari! Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure, barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi, cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira.


Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira mbere y’uko asohoza umugambi yiyemeje: muzabisobanukirwa neza mu minsi iri imbere!


Bantu ba Yuda, namwe ab’i Yeruzalemu, nimwiyegurire Uhoraho, nimwiyorosoreho ibyugarije umutima wanyu. Nimutagenza mutyo, uburakari bwanjye buzavubuka nk’umuriro; buzatwika ku buryo nta we ushobora kubuzimya, kubera imigenzereze yanyu mibi.


Uhoraho yasagutswe n’umujinya, abadudubizaho uburakari bwe bw’igikatu; yacanye umuriro muri Siyoni, maze imfatiro zayo zose zirakongoka.


kuko jyewe Uhoraho ibyo mvuze byose birangira bidatinze. Igihe mukiriho, mwa nyoko y’ibirara mweuwo ni Uhoraho ubivuze — ijambo nzaba navuze nzaryuzuza.’»


Ni cyo gituma bazamera nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa nk’ikime cyo mu rukerera kiyoyoka ako kanya, bakazamera nk’umurama utwawe n’umuyaga, cyangwa se umwotsi uhemema mu idirishya.


Ni nde wahangana n’ubukana bwe, akihanganira uburakari bwe bugurumana? Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro, ibitare bikiyasa imbere ye.


Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora. Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho, isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe! Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu abatuye isi bose.


None rero, nimuntegereze — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi nzahagurukira kubashinja, kuko niyemeje guhuriza hamwe amahanga, no gukorakoranya ibihugu, kugira ngo mbacubanurireho umujinya wanjye, mbamarireho ubukana bwose bw’uburakari bwanjye, (kuko isi yose uko yakabaye izatsembwa n’umuriro w’ugufuha kwanjye.)


Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan