Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Uhoraho azaramburira ikiganza cye ku majyaruguru maze atsembe Ashuru; Ninivi azayihindura amatongo, yumagatane nk’ubutayu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Kandi azaramburira ukuboko kwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Uhoraho azahagurukira Ashūru, azarimbura icyo gihugu cyo mu majyaruguru, umurwa wa Ninive azawuhindura amatongo, uzahinduka ubutayu bukakaye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Uhoraho azahagurukira Ashūru, azarimbura icyo gihugu cyo mu majyaruguru, umurwa wa Ninive azawuhindura amatongo, uzahinduka ubutayu bukakaye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:13
19 Iomraidhean Croise  

maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru, agira ati «Ninivi yarimbutse!» Ni nde uzayigirira impuhwe? Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza?


Ibyahanuwe kuri Ninivi. Ngiki igitabo cy’ibyahishuriwe Nahumu w’i Elikoshi.


Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, azateza ab’imishishe kuzongwa, maze mu nsi y’ubwamamare, hagurumane nk’inkongi y’umuriro.


Ariko rero, igihe Uhoraho azaba arangije gukora icyo yagambiriye cyose ku musozi wa Siyoni no kuri Yeruzalemu, azahindukirira guhana umwami wa Ashuru kubera ubwirasi n’ubwibone bwe,


Nyamara ni ho umuriro uzagutwikira, inkota igutsembe, kabone n’iyo waba imbaga nyamwinshi ingana n’isanane cyangwa n’inzige.


Ubwo udusigisigi twa Yakobo tuzatura rwagati mu miryango myinshi; bamere nk’ikime cyangwa ibijojoba bigwa ku byatsi, biturutse kuri Uhoraho, atagize icyo asaba umuntu cyangwa se icyo amutezeho.


Uwo munsi kandi, Uhoraho azongera abangure ukuboko kwe, kugira ngo agobotore udusigisigi tw’umuryango we, abazaba bakiri muri Ashuru no mu Misiri, i Patorosi, n’i Kushi, i Elamu, n’i Shimeyari, i Hamati no mu birwa byo ku nyanja.


Uragowe, Ashuru! Wowe kiboko cy’ubukana bwanjye; n’inkoni witwaje ikaba iy’uburakari bwanjye.


Uwo ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose, ni igihano yageneye amahanga yose.


Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi, agumayo.


Hasori izahinduka isenga y’imbwebwe n’ahantu hazahora itongo; nta we uzahatura ukundi, icyitwa ikiremwamuntu ntikizahaba.


«Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho!»


«Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.»


Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda, no ku baturage bose ba Yeruzalemu; mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali, kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan