Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Uhoraho azabatera gukangarana bikabije, atsembe n’ibigirwamana byose by’isi, maze amahanga yose ya kure azamupfukamire, buri hanga mu gihugu cyaryo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n'abo mu birwa by'abanyamahanga byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Uhoraho azatsemba imana zose zo ku isi, abatuye ku isi bazamutinya, abatuye iyo gihera na bo bazamuramya, umuntu wese azamusengera aho atuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Uhoraho azatsemba imana zose zo ku isi, abatuye ku isi bazamutinya, abatuye iyo gihera na bo bazamuramya, umuntu wese azamusengera aho atuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:11
36 Iomraidhean Croise  

Guhera kuri bo amahanga yatangiye kwigabanya ibirwa. Buri wese agahabwa igihugu cye, ukurikije ururimi rwe, n’ihanga rye, n’ubwoko bwe.


Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza, kuko bumvise amasezerano wivugiye.


Izina rye rizavugwa ubuziraherezo, ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba! Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha, amahanga yose amwite umunyahirwe!


Amahanga yose wiremeye azaza agupfukamire, Nyagasani, maze ahimbaze izina ryawe,


maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe.


(Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza n’ibya zahabu, byari byarakorewe gusengwa, bazabijugunyira amafuku n’ubucurama.)


Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, kuva ku mpera z’isi, muririmbe ibisingizo bye, mwebwe bantu bo ku nyanja n’ibiyirimo byose, namwe birwa kimwe n’ababituye.


We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye.


Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi! Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga.


(Dore ibyo muzababwira: imana zitaremye isi n’ijuru, zigomba gucibwa ku isi no mu nsi y’ijuru!)


Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye guhagurukira Amono, ikigirwamana cy’i Tebesi, hamwe na Farawo, Misiri n’imana zayo n’abami bayo. Nzahagurukira Farawo n’abamwisunga bose,


Nzamusubiza imizabibu ye, ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero. Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe, mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri.


Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?


Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda, no ku baturage bose ba Yeruzalemu; mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali, kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo.


Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure, kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho, bamukorere n’amatwara amwe.


Kuri uwo munsi — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze — nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu, ntibazayibuka ukundi; abahanuzi n’umutima wabo wahumanye, mbirukane mu gihugu.


Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!


Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini.


Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati «Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo ’Imana iri kumwe namwe.’»


Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga.


Ziri hehe za mana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo, zikanywa divayi y’ibitambo byabo biseswa? Ngaho se nizihaguruke zibatabare, zibabonere ahantu mwakwikinga!


None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya.


Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan