Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Nimuceceke imbere ya Nyagasani Uhoraho, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje! Ni koko, Uhoraho yateguye igitambo, anatagatifuza abatumirwa be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 “Ujye ucecekera imbere y'Umwami Imana kuko umunsi w'Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n'indarikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho, dore umunsi w'Uhoraho uregereje. Koko Uhoraho yateguye igitambo, yamaze gutoranya abo bazagisangira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho, dore umunsi w'Uhoraho uregereje. Koko Uhoraho yateguye igitambo, yamaze gutoranya abo bazagisangira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:7
39 Iomraidhean Croise  

«Kuki Imana Nyirububasha atagena igihe cy'urubanza ? Kuki abayoboke bayo batamenya uwo munsi ?


Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi, akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi, amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati


Ni jyewe ubwanjye wihamagarije abanyobotse, nitumiriza ingabo zanjye z’intwari, zitabira uburakari bwanjye, zigaharanira ishema ryanjye.


Nimuganye, muboroge, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje, nk’umunsi w’uburimbuke, butewe n’Umugaba w’ingabo.


Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye, wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza, maze bagacishwa bugufi.


ariko amaherezo nzahana Ariyeli; izasigare irangwa n’amarira n’imiborogo. Kuri jye, izaba imeze nk’urutambiro batwikiraho ibitambo.


Uhoraho avuze atya : Inkota yanjye yo mu ijuru, narayuhiye irahaga, none ngiyo imanukiye kuri Edomu, kuri icyo gihugu natanze ngo kirimburwe.


Inkota y’Uhoraho yuzuye amaraso, yahaze urugimbu, n’amaraso y’intama n’ay’amasekurume, ibinure by’impyiko za rugeyo, kuko Uhoraho agiye gutambirwa igitambo i Bosira, ari cyo rupfu rw’icyorezo muri Edomu.


Nuko ndavuga nti «Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»


Ariko uwo munsi uzabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, umunsi wo kwihorera no kwihimura abanzi be. Inkota izagotomera, ihage kandi isinde amaraso yabo. Ibyo bizabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, igitambo mu gihugu cy’amajyaruguru, ku nkombe ya Efurati!


Nguyu umunsi urageze, ubu ni wowe utahiwe; ubuhubutsi buragwiriye, agasuzuguro kakwiriye hose,


Ubu ni wowe utahiwe, muntu utuye igihugu. Igihe kiraje n’umunsi uregereje, ntibikiri ibyishimo, ahubwo ni imvururu ku misozi.


Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje! Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.


Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?


Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo. Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati «Nta muntu musigaranye aho mu nzu ?» undi amusubize ati «Nta we usigaye». Nta muntu uzasigara, habe n’umwe wo kwambaza izina ry’Uhoraho !


Uwo munsi mu ngoro bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.»


Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu: isi yose niceceke imbere ye!


Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje, uri hafi kandi uraje bwangu! Mbega imiborogo ikakaje izaba ku munsi w’Uhoraho, ku buryo n’intwari ubwazo zizatabaza!


Nguyu umunsi w’Uhoraho uraje, uwo bazagabanaho iminyago rwagati muri wowe, Yeruzalemu.


Dore abo banyamahanga, ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye, kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo, maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye.


Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ’Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye, nimuze mu bukwe.»


Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana.


Mbe muntu, uri nde wo gushyogoranya n’Imana? Mbese ikintu cy’ikibumbano cyabwira uwakibumbye ngo «Kuki wankoze utya?»


Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi.


Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo.


Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo.


Uwo munsi umwami ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiraga ati «Wenda hari icyamugwiririye, cyangwa se birashoboka ko yabonye adatunganye.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan