Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda, no ku baturage bose ba Yeruzalemu; mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali, kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 “Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n'izina ry'Abakemari hamwe n'abatambyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 “Nzahana igihugu cy'u Buyuda, nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu. Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli, abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 “Nzahana igihugu cy'u Buyuda, nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu. Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli, abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:4
14 Iomraidhean Croise  

Ngiye gusenya Yeruzalemu nyiringanize n’ubutaka, nk’uko nashenye Samariya n’inzu ya Akabu nkabiringaniza n’umugozi mbishyizeho imbaho y’amazi. Ngiye guhanagura Yeruzalemu nyivanemo abaturage bayo bose, mbagabize abanzi babo, babahige kandi babanyage,


Umwami asenya intambiro abami ba Yuda bari barubatse hejuru y’inzu ya Akabu, asenya n’intambiro Manase yari yarubatse mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho; umuyonga wazo awukurayo, ajya kuwujugunya mu mugezi wa Sedironi.


Basenya intambiro za Behali abireba, kimwe n’ibyotezo by’imibavu byari hejuru yazo; atemagura inkingi za Ashera n’amashusho yabajwe cyangwa yacuzwe, abihindura ubushingwe, abunyanyagiza ku mva z’abahoze babisenga;


Warambuye indyo yawe, isi irabamira.


Ni wowe wanyanze, untera umugongo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Nakuramburiyeho ikiganza ngo nkurimbure, kuko narambiwe guhora nkugirira imbabazi!


Amazu yabo azahabwa abandi, hamwe n’imirima yabo, n’abagore babo, kuko ndamburiye ikiganza ku baturage b’iki gihugu. Uwo ni Uhoraho ubivuze!


ngiye kubibasira, mbagabize amahanga abasahure; mbatsembe mu miryango kandi mbarimbure no mu bindi bihugu; mbatsiratsize maze muzamenye ko ndi Uhoraho!»


Nzabacyamuriraho ikiganza cyanjye, igihugu cyabo kimwe n’aho batuye hose, hahinduke ahantu hadatuwe kuva ku butayu kugera i Ribula, bityo bazamenye ko ndi Uhoraho.»


Abaturage b’i Samariya barahinda umushyitsi kubera ikimasa cy’i Betaveni; koko rero, imbaga yose ikibereye mu cyunamo, kimwe n’abaherezabitambo bacyo. Ngaho nibakomeze barate ikuzo ryacyo, kandi ryamaze kuyoyoka!


Nzarimbura iwawe ibiti weguriye ibigirwamana, n’imigi yawe nzayisenye.


Uhoraho azabatera gukangarana bikabije, atsembe n’ibigirwamana byose by’isi, maze amahanga yose ya kure azamupfukamire, buri hanga mu gihugu cyaryo.


Uhoraho azaramburira ikiganza cye ku majyaruguru maze atsembe Ashuru; Ninivi azayihindura amatongo, yumagatane nk’ubutayu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan