Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 umunsi w’urusaku rw’ihembe n’induru y’intambara, kuko ari bwo bazatera imigi ikomeye n’iminara miremire yo ku nkike zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Ni umunsi wo kuvuza impanda n'induru, bivugira imidugudu y'ibihome n'iminara miremire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara. Abanzi bazatera imijyi ntamenwa, bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara. Abanzi bazatera imijyi ntamenwa, bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:16
17 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga, abatataniye mu gihugu cya Ashuru, hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri, bose baze bapfukamire Uhoraho, ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu.


Kuko ingoro y’umwami yatereranywe, umugi wari utuwe, ukaba uhindutse amatongo. Akarere ka Ofeli n’umunara w’abarinzi bizaba iteka ryose ubuvumo bw’indogobe z’ishyamba, n’urwuri rw’amatungo . . .


Turashakisha ku rukuta nk’impumyi, boshye abantu batagira amaso. Turasitara ku manywa nko mu kabwibwi, turi bazima, ariko tukamera nk’intumbi.


Nimuve i Yeruzalemu, mwebwe bene Benyamini, mujye gushakira ubuhungiro ahandi. Nimuvugirize ihembe i Tekowa, kuri Betikeremu muhashinge ibendera: mu misozi yo mu majyaruguru, hari icyago kibubikiye, ishyano ry’icyorezo!


Kuva i Dani harumvikana induru y’amafarasi; isi yose irahinda umushyitsi kubera urusaku n’inkubiri byayo. Umwanzi aje kuyogoza isi n’ibiyiriho byose, ari umugi, ari n’abawutuye. (Uhoraho:)


Ubu ni wowe utahiwe, muntu utuye igihugu. Igihe kiraje n’umunsi uregereje, ntibikiri ibyishimo, ahubwo ni imvururu ku misozi.


Nimuvugirize ihembe i Gibeya, i Rama havugire akarumbeti, muvugirize induru i Betaveni, muti «Benyamini we, ngaho baguturutse inyuma!»


Nimuvuze ihembe ! Icyago kiguye nka kagoma hejuru y’inzu y’Uhoraho, kuko bishe Isezerano ryanjye kandi bagahemuka ku mategeko yanjye.


Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu! Abatuye igihugu bose nibakangarane, kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje!


Ihembe se ryo, ryavugira mu mugi, abantu ntibaryamire amajanja? Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi, atari Uhoraho ubiteye?


Arahagaze, isi ihinda umushyitsi, arebye, akangaranya amahanga. Imisozi yahozeho iratengagurika, utununga twa kera turarigita, izo ni zo nzira ze za kera!


Iryo hanga rizakugariza mu migi yawe yose, kugeza igihe risenyeye inkike zawe ndende kandi zicinyiye, zikikije iyo migi, kandi ari zo wiringiraga, maze ziriduke mu gihugu cyawe cyose. Rizakugariza mu migi yawe yose, mu gihugu cyawe cyose, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye.


Rubanda ruvuza urwamo maze ihembe riroroma. Imbaga yumvise umworomo w’ihembe, bavuza urwamo rwinshi maze urukuta rw’umugi ruhita rurindimuka ako kanya; rubanda bazamuka biroha mu mugi buri wese aboneje imbere ye, maze bigarurira umugi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan