Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yuda 1:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Nubwo ibyo byose mubizi, ndashaka kubibutsa ko Nyagasani yarokoye Abisiraheli akabavana mu Misiri, ariko hanyuma agatsemba abatamwemeraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Nubwo ibyo byose mubizi, ndashaka kubibutsa ko Nyagasani yarokoye Abisiraheli akabavana mu Misiri, ariko hanyuma agatsemba abatamwemeraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yuda 1:5
14 Iomraidhean Croise  

Ni bwo abanguye ukuboko ararahira ko azabararika mu butayu,


Nuko kuri uwo munsi nyine, Uhoraho avana Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, akurikije imitwe baremye.


Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse, nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire n’Imana


Ibyo mwabirenzeho ntimwemera Uhoraho Imana yanyu,


Ni bande se koko «bumvise» maze bagatera «amananiza»? Si abimutse mu Misiri bose, bayobowe na Musa?


Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye.


Mwebweho, Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi.


Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi, kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan