Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yuda 1:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Abo ni bo kandi umukurambere Henoki, uwa karindwi kuva kuri Adamu, yahanuye, akavuga ibiberekeyeho agira ati «Dore Nyagasani agiye kuza hamwe n’ingaba ze ntagatifu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yuda 1:14
18 Iomraidhean Croise  

Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse, abyara Henoki.


Dore Uhoraho asohotse iwe, kugira ngo ahane abatuye isi kubera ubugome bwabo. Isi igiye gutahurwaho amaraso yamennye, kandi ntizongera guhisha imirambo y’abapfuye.


Nuko muzahungire mu kibaya cy’imisozi yanjye, kuko ikibaya cy’imisozi kizagera i Yasali. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito w’isi ku gihe cya Oziya, umwami wa Yuda. Hanyuma Uhoraho, Imana yanjye azaza, ari kumwe n’abatagatifu be bose.


Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.


Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo.


Ati «Uhoraho yaje aturuka kuri Sinayi, arasira mu mpinga ya Seyiri kubera bo, arabagirana aturuka ku musozi wa Parani, agera i Meriba h’i Kadeshi; kubera bo aza aturuka mu majyepfo yawo agana mu Mirambi.


Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose.


Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori;


Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen!


Nuko ngo ndebe, numva ijwi ry’abamalayika batabarika, bakikije intebe y’ubwami na bya Binyabuzima n’Abakambwe. Bari ibihumbi n’ibihumbi; amagana n’amagana,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan