Yoweli 4:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu17 Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yanyu, nkaba ntuye i Siyoni ku musozi wanjye mutagatifu. Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu, abanyamahanga ntibazongera kuhanyura ukundi! Faic an caibideilBibiliya Yera17 “Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D17 Uhoraho arabwira Abayuda ati: “Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, nganje i Siyoni umusozi nitoranyirije, Yeruzalemu izongera ibe umurwa nitoranyirije, nta banyamahanga bazongera kuyivogera. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana17 Uhoraho arabwira Abayuda ati: “Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, nganje i Siyoni umusozi nitoranyirije, Yeruzalemu izongera ibe umurwa nitoranyirije, nta banyamahanga bazongera kuyivogera. Faic an caibideil |