Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yoweli 2:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Uwiteka aravuga ati “Ariko n'ubu nimungarukire n'imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimungarukire mubikuye ku mutima, nimwigomwe kurya, murire muboroge.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimungarukire mubikuye ku mutima, nimwigomwe kurya, murire muboroge.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yoweli 2:12
39 Iomraidhean Croise  

Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.»


Nuko intumwa zijyana muri Israheli yose no muri Yuda amabaruwa yanditswe n’umwami n’abanyacyubahiro be, nuko zikagenda zivuga hose, nk’uko Umwami yategetse, ziti «Bayisraheli, nimugarukire Uhoraho, Imana ya Abrahamu, n’iya Izaki n’iya Israheli, na yo izabagarukira, mwebwe abavuye mu nzara z’abami b’Abanyashuru.


wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe icyaha cyabo n’icy’umuryango wawe Israheli, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikira, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, wahayeho umurage umuryango wawe.


Uhoraho rero abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ’Muri umuryango ufite ijosi rishingaraye! Ndamutse njyanye namwe akanya gatoya, nabarimbura. Ngaho nimufashe hasi imyambaro yanyu y’imirimbo, ndaba ndeba uko ngomba kubagenza.’»


Uwo munsi, Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabahamagariye kurira no kuganya, kwiyogoshesha no kwambara ibigunira,


Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru!


Nimungarukire, mwa birara mwe, ndashaka kubakiza ubwo buhakanyi bwanyu.» (Rubanda:) Ngaha turaje, turagusanze kuko turi abawe; ni wowe Uhoraho, Imana yacu.


Ahari wenda byabatera kwinginga Uhoraho, maze buri wese akareka imyifatire ye mibi, kuko uburakari n’umujinya Uhoraho afitiye uyu muryango, birengeje urugero.»


Israheli, nuramuka ushatse kugaruka, ni jyewe ugomba gusanga. Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye, ntuzongera kubungera ukundi.


Niba kandi urahiye mu izina ry’Uhoraho muzima, ukabikora mu kuri, mu buryo butunganye no mu butabera, ubwo amahanga yose azamperwamo umugisha kandi azakurizwa muri jye.


Babwire ko mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzenta bwo njya nishimira urupfu rw’umugome, ahubwo nishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi, kugira ngo abone kubaho. Nimuhinduke rero muzibukire iyo nzira mbi yanyu! Ni kuki se mwarinda gupfa, muryango wa Israheli?»


«Uhoraho, Umugaba w’ingabo», ni ryo zina ryayo!


Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe, ukomere ku budahemuka n’ubutungane, kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe.


Samariya igomba guhanwa kuko yigometse ku Mana yayo. Bazarimburwa n’inkota, abana babo b’ibitambambuga bazicwe, abagore babo batwite babakuremo inda.


Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu.


Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.


no gusiganuza abaherezabitambo bakorera Ingoro y’Uhoraho hamwe n’abahanuzi bagira bati «Mbese ngomba gukomeza kurira no gusiba kurya mu kwezi kwa gatanu, nk’uko nabigenjeje muri iyi myaka yose?»


«Bwira rubanda rwose n’abaherezabitambo uti ’Igihe mwasibaga kurya, mubivanzemo n’amaganya, mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi, imyaka mirongo irindwi yose, uko gusiba se, ni jye mwakugiriraga?


Noneho rero, cyo nimugerageze kurura Imana kugira ngo itugirire impuhwe, kuko ibi byose ari mwe byaturutseho. Ariko se, izashobora ite kubakirana urugwiro? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Mpera ko mbanziriza ku bantu b’i Damasi, ngera i Yeruzalemu no mu karere kose ka Yudeya no mu mahanga yose, menyesha abo bose ngo bisubireho kandi bagarukire Imana, babeho ku buryo bukwiriye abicujije.


Nuko Umumalayika w’Uhoraho amaze kubwira Abayisraheli bose ayo magambo, imbaga itera hejuru maze bararira.


Imbaga yose y’abana b’Abayisraheli barazamuka bajya i Beteli, bahageze bicara hasi baganyira Uhoraho, kandi uwo munsi basiba kurya kugeza nimugoroba, maze batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, imbere y’Uhoraho.


Ni bwo Samweli abwiye umuryango wose wa Israheli, ati «Niba mugarukiye Uhoraho n’umutima wanyu wose, nimujugunye kure ibigirwamana by’abanyamahanga na za Ashitaroti; mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, abe ari we mukorera wenyine, azabarokora ikiganza cy’Abafilisiti.»


Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. Uwo munsi basiba kurya maze baravuga bati «Twacumuye kuri Uhoraho.» Nuko Samweli acira Abayisraheli imanza aho ngaho i Misipa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan