Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yoweli 2:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Uwiteka arangurura ijwi imbere y'ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w'Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Uhoraho arangaje imbere y'inzige ari zo ngabo ze, arangurura ijwi nk'iry'inkuba, ingabo zisohoza ibyo ategetse ni nyinshi kandi zirakomeye. Koko umunsi w'Uhoraho urakomeye kandi uteye ubwoba cyane! Erega ntawe uzabasha kuwurokoka!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Uhoraho arangaje imbere y'inzige ari zo ngabo ze, arangurura ijwi nk'iry'inkuba, ingabo zisohoza ibyo ategetse ni nyinshi kandi zirakomeye. Koko umunsi w'Uhoraho urakomeye kandi uteye ubwoba cyane! Erega ntawe uzabasha kuwurokoka!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yoweli 2:11
30 Iomraidhean Croise  

Uhoraho ahindira mu ijuru nk’inkuba zesa, Usumba byose arangurura ijwi;


Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya.


Amafarasi Imana iremesha urugamba ni uduhumbi n’uduhumbagiza! Ni yo Umutegetsi yajeho kuri Sinayi, ajya mu Ngoro ntagatifu.


Nimwumve uwo muririmo uri mu misozi, wagira ngo ni igitero cy’abantu benshi. Nimutege amatwi urwo rusaku rw’amahanga yakoranye: Uhoraho, umugaba w’ingabo, aranyura hagati y’ingabo zigiye ku rugamba.


Uhoraho agiye gusohoka nk’intwari, azinze umunya nk’ingabo iri ku rugamba, avugije akamo k’impuruza, aratontomye, kandi ateye abanzi be nk’umurwanyi w’intwari.


Uwo munsi, Uhoraho azahamagara isazi zo ku mpera y’imigezi ya Misiri, n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuru,


Nawe rero, uzababwira aya magambo yose abahanura, ugira uti «Uhoraho ararakaye cyane, aho ari mu Ngoro ye ntagatifu aranguruye ijwi. Ararakaye, ni koko arakariye igihugu cye, aravugiriza akamu abaturage bose b’isi, nk’ak’abenga imizabibu.


Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye, nta wundi usa na wo. Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira.


Ariko kandi n’ubarwanirira arakomeye, Uhoraho Umugaba w’ingabo ni ryo zina rye. Arabarwanaho akomeje, kugira ngo agarure ihumure mu gihugu, kandi akangaranye abaturage b’i Babiloni.


Mbese ye, umutima wawe uzabasha kwihangana, n’ibiganza byawe bikomere, igihe nzaba nakwibasiye? Jyewe, Uhoraho, ndabivuze kandi nzabikora.


Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje! Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.


Dore ingabo ziteye igihugu cyanjye, ni imbaga y’indatsimburwa kandi itabarika; amenyo yazo ni nk’ay’intare, zifite n’inzasaya nk’iz’intare y’ingore.


Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu! Abatuye igihugu bose nibakangarane, kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje!


Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse! Dore, ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse, uboshye umuseke umurikiye ku mpinga z’imisozi. Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe, nta n’iyindi izaboneka nka yo, kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza.


«Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose, bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore, ari byo cya gitero cyanjye nabateje.


Yaravuze ati «Uhoraho yivugiye kuri Siyoni, arangururira ijwi rye i Yeruzalemu; inzuri z’abashumba ziri mu kababaro, n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»


Bariyimbire abarambirije ku munsi Uhoraho azaziraho! Bimaze iki? Umunsi w’Uhoraho uzaba umeze ute ku bwanyu? Uzaba ari umunsi w’umwijima, si uw’urumuri.


Si byo se, umunsi w’Uhoraho ntuzaba ari umwijima aho kuba umucyo, umwijima w’icuraburindi uzira icyezezi?


Ni koko, umunsi w’Uhoraho uregereje, umunsi wo kurimbura amahanga yose! Uko wagenjeje nawe ni ko uzagenzerezwa, ibikorwa byawe birakugaruke!


Ni nde wahangana n’ubukana bwe, akihanganira uburakari bwe bugurumana? Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro, ibitare bikiyasa imbere ye.


Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi.


Arongera ahanurira muri iki gisigo, agira ati «Mbega ibyago! Ni nde uzarokoka ukuboko kw’Uhoraho?


Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke,


Kubera ibyo, ibyorezo byawugenewe bizawugwirira umunsi umwe : urupfu, icyunamo, n’inzara kandi uzasenywe n’umuriro, kuko Nyagasani Imana, ari Nyirububasha, akaba yawuciriye urubanza.»


Koko rero, umunsi ukomeye w’uburakari bwe wageze; ni nde noneho uzabasha kuwurokoka?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan