Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yoweli 1:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Amaturo n’ibitambo byaciwe mu Ngoro y’Uhoraho, abaherezabitambo bashinzwe umurimo w’Uhoraho bari mu cyunamo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ituro ry'ifu n'ituro ry'ibyokunywa byaciwe mu nzu y'Uwiteka, abatambyi bakorera Uwiteka baraboroga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yarabuze, abantu ntibakibona n'ayo bazana mu Ngoro y'Uhoraho, abatambyi bakorera Uhoraho baraboroga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yarabuze, abantu ntibakibona n'ayo bazana mu Ngoro y'Uhoraho, abatambyi bakorera Uhoraho baraboroga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yoweli 1:9
10 Iomraidhean Croise  

Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwamutereranye: abaherezabitambo bakorera Uhoraho ni bene Aroni bafatanyije na bene Levi.


Ikindi kandi, wigize hafi yawe Aroni umuvandimwe wawe, kugira ngo abe umuherezabitambo wanjye; unahamagare mu Bayisraheli abahungu ba Aroni, ari bo Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.


Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho», bazabite «abagaragu b’Imana yacu». Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga, mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo.


Ngibyo ibyatumye mpogora, amaso yanjye agasesa amarira, koko rero uwari kumpumuriza akandema agatima, andi kure. Abana banjye barihebye, kuko umwanzi yabarushije amaboko.»


Amayira y’i Siyoni ari mu cyunamo, nta muntu n’umwe ukiza mu minsi mikuru; amarembo yayo yose yabaye amatongo, abaherezabitambo bayo baraganya, n’abari bayo baguye mu kantu: mbega agahinda gakomeye ka Siyoni!


Ntibazongera kumurikira Uhoraho divayi ho ituro riseswa, n’ibitambo byabo ntibizamushimisha ukundi. Bizabamerera nk’umugati barya bari mu cyunamo, abazabiryaho bose bazabe bahumanye; uwo mugati ni bo uzatunga ubwabo, ariko ntuzinjizwa mu Ngoro y’Uhoraho.


Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.


None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu ko ibiribwa bivanyweho, ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho?


Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho, Imana yanyu!


Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe, ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo: Mbese Imana yabo iba he?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan