Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yoweli 1:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Ibyo insanane zasize, byariwe n’inzige; ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga; ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Ibyashigajwe n'uburima byariwe n'inzige, kandi ibyashigajwe n'inzige byariwe na kagungu, n'ibyashigajwe na kagungu byariwe n'ubuzikira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Imyaka itatsembwe n'inzige yatsembwe n'isanane, itatsembwe n'isanane yatsembwe n'ubuzikira, itatsembwe n'ubuzikira yatsembwe n'ibihōre.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Imyaka itatsembwe n'inzige yatsembwe n'isanane, itatsembwe n'isanane yatsembwe n'ubuzikira, itatsembwe n'ubuzikira yatsembwe n'ibihōre.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yoweli 1:4
19 Iomraidhean Croise  

Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo imyaka ikarumba, hagatera inzige, injereri, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,


Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo, imyaka ikarumba, hagatera inzige, n’ibihore, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,


Ninkinga ijuru imvura ntigwe, nintegeka inzige ngo zangize igihugu, ninohereza icyorezo mu bantu banjye,


Yongera kuvuga, maze inzige ziratera, n’ibihore bitagira ingano;


iterereza inzige mu myaka yabo, n’ibihore mu mbuto bavunikiye.


niba kandi wanze kurekura umuryango wanjye ngo ugende, guhera ejo nzateza inzige mu gihugu cyawe.


Zizatwikira igihugu cyose, maze begushobora kubona ubutaka. Zizarya ibyari byararokotse, ibyo urubura rwagusigiye, zizarye ibiti byose bikurira mu mirima yanyu.


Iminyago bayirohaho, boshye inzige ziteye, ibyawe bakabyikwiza, boshye ibihore mu mirima.


Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubwe yarahiye agira ati «Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzige, bakuvugirize induru y’intambara.»


Nimuzamure ibendera ku isi, muvuze ihembe mu mahanga! Nimukoranye amahanga ayirwanye, muyiteze ibihugu bya Ararati, Mini n’Ashikenazi. Mushyireho n’abatware b’ingabo, muzane amafarasi menshi acukiranye nk’inzige.


«Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose, bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore, ari byo cya gitero cyanjye nabateje.


Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yoherezaga inzige igihe ubwatsi bwabaga butangiye kumera — ndashaka kuvuga ubwatsi butoha nyuma y’umuganura wagenewe umwami —


Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Uzabiba imbuto nyinshi mu mirima, ariko usarure bike cyane, kubera ko inzige zizabyona byose.


Ibiti byawe byose n’imyaka yo ku butaka bwawe, inzige zizabyigabiza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan