Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yoweli 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Nimwumve ibi ngibi, mwe bakuru b’umuryango, mutege amatwi, mwebwe mwese abatuye igihugu! Ibintu nk’ibi hari ibyigeze bibaho, ari mu gihe cyanyu, cyangwa se mu gihe cy’abasokuruza banyu?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi abatuye mu gihugu mwese! Mbese hari ibimeze nk'ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya ba so?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mwa basaza mwe, nimwumve iki kibazo, mwa batuye iki gihugu mwese mwe, nimutege amatwi. Ese icyorezo nk'iki cyigeze kibaho mu gihe cyanyu? Mbese cyigeze kibaho mu gihe cya ba sokuruza?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mwa basaza mwe, nimwumve iki kibazo, mwa batuye iki gihugu mwese mwe, nimutege amatwi. Ese icyorezo nk'iki cyigeze kibaho mu gihe cyanyu? Mbese cyigeze kibaho mu gihe cya ba sokuruza?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yoweli 1:2
24 Iomraidhean Croise  

Ubwenge bubarizwa mu basheshe akanguhe, kandi abasaza ni bo bamenya gushyira mu gaciro.


Iwacu na ho, hari abasheshe akanguhe b’inararibonye, ndetse baruta so mu myaka.


Ni kuki abagome bagira ubugingo, kandi bagasaza, n’ubukire bwabo bukiyongera?


Jya usobanuza abakuruta, kandi wite ku nama z’abasogokuru.


Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.


Mahanga, nimwegere kugira ngo mwumve, bihugu, namwe nimutege amatwi. Isi n’ibiyiriho byose, nibitege amatwi, kimwe n’ubutaka n’ibibumeraho byose.


Naho wowe, umuryango wawe n’inzu ya so, Uhoraho azabateza iminsi mibi, itarigeze ibaho, kuva igihe Efurayimu yitandukanyije na Yuda. (Yavugaga umwami wa Ashuru.)


Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye, nta wundi usa na wo. Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira.


«Nimwumve ibi, muryango utagira ubwenge n’umutima: bafite amaso ariko ntibabona, bakagira amatwi ariko ntibumve.


Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu, kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo, cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;


Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.


Nimwitagatifurishe gusiba kurya, mutangaze iteraniro ritagatifu, mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho.


Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse! Dore, ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse, uboshye umuseke umurikiye ku mpinga z’imisozi. Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe, nta n’iyindi izaboneka nka yo, kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza.


Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri.


Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa».


Nimwumve iri jambo, iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli !


Mahanga yose, nimwumve! Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose! Uhoraho Imana aje kubashinja, Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.


Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli! Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera,


Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;


Ufite amatwi, niyumve!»


Nuko rero hazaba amagorwa akomeye atigeze aboneka kuva aho isi yatangiriye kugeza kuri uyu munsi, kandi adateze kuzaboneka ukundi.


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan