Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yoweli 1:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Umuzabibu warabiranye, umutini urumirana, imikomamanga, imikindo, amapera, mbese ibiti byose byo mu mirima, byumiranye. Bityo rero, nta munezero ukirangwa mu bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Uruzabibu rwumye kandi umutini warabye, umukomamanga n'imikindo na yo, n'ibiti by'amapera ndetse n'ibiti byose byo mu mirima byumye, kandi umunezero ushira mu bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Imizabibu yarumye, ibiti by'imitini byararabiranye, ibiti by'imikomamanga n'imikindo n'iby'amapera na byo ni uko, ibiti byose byo mu mirima byarumye. Bityo nta byishimo bikirangwa mu bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Imizabibu yarumye, ibiti by'imitini byararabiranye, ibiti by'imikomamanga n'imikindo n'iby'amapera na byo ni uko, ibiti byose byo mu mirima byarumye. Bityo nta byishimo bikirangwa mu bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yoweli 1:12
19 Iomraidhean Croise  

Hari benshi bajya bavuga ngo «Ni nde uzaduha guhirwa?» Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho!


ijisho ryanjye ryiboneye abangenzaga, n’amatwi yanjye yiyumviye abangiriraga nabi.


— Nk’ipera mu biti by’ishyamba, ni ko uwo nkunda ameze mu bana b’abahungu. Nicaye mu gicucu cye uko nabirarikiye, akabuto ke kandyohera mu kanwa.


Ikimero cyawe ni agashyamba kera amatunda aryohereye,


Mu mirima yanyu ntihakiboneka ibyishimo n’umunezero, amashyi n’impundu ntibikirangwa no mu mizabibu yanyu. Ntibazongera kwengera divayi mu mivure, indirimbo z’ibyishimo zirarangiye.


Mu mihanda y’umugi barabaririza divayi, umunezero wose wayotse, ibyishimo ntibikirangwa mu gihugu.


Divayi nshya iri mu mubabaro, umuzabibu urarabiranye, abari bamerewe neza bose baraganya.


kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani.


Induru z’impuruza ziturutse i Horonayimu, harimbutse kandi amakuba akomeye yahatashye!


Hehe n’ibyishimo bisesuye mu mizabibu yo mu misozi ya Mowabu! Nzakamya divayi mu mivure; hehe n’ibyishimo byarangaga urwengero.


Imirima yayogojwe, ubutaka buri mu cyunamo, ingano zononekaye, divayi yabuze n’amavuta mashyashya yakamye.


None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu ko ibiribwa bivanyweho, ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho?


Ariko bukeye bwaho, umuseke ukebye, Imana itegeka ko haza inanda ikarya cya giti maze kikuma.


Kuva ubu ingano ntizizongera gushira mu bigega, kandi n’umuzabibu, umutini, umukomamanga n’umuzeti ntibizahwema kwera imbuto. Guhera uyu munsi rero, ngiye kubaha umugisha.»


Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Bageze mu kibaya cya Eshikoli, bahatema ishami ry’umuzabibu rifite iseri bagombye guhekesha umutsibo ari babiri. Basoromye kandi ku matunda, no ku mbuto z’imitini.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan