Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 9:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Maze arayibwira ati «Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe» (bivuga ngo: uwatumwe). Nuko impumyi iragenda, iriyuhagira, ihindukira ibona.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 9:7
21 Iomraidhean Croise  

Shalumi mwene Kolihoze, umutware w’akarere ka Misipa, ni we wubatse Irembo ryo ku Iriba, ararisakara kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata yazo; ndetse yubaka n’inkike ahateganye n’ikidendezi kiyoborera amazi mu busitani bw’umwami, kugeza ku madarajya amanuka mu Murwa wa Dawudi.


Uhoraho ahumura amaso y’impumyi, Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye, Uhoraho agakunda ab’intungane.


Uhoraho aramubwira ati «Ni nde wahaye umuntu umunwa wo kuvuga cyangwa akamugira ikiragi, cyangwa se igipfamatwi? Ni nde uhumura cyangwa se uhumisha? Nta bwo ari jyewe, Uhoraho?


Amaso y’abashishozi ntazongera guhuma ukundi, n’amatwi y’abumva abahanuzi yumve kurushaho.


Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve.


kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.


Nimushyire ahagaragara uwo muryango, w’impumyi ariko kandi ufite amaso; w’ibipfamatwi, kandi ufite amatwi yo kumva.


Kubera ko uyu muryango wanze amazi ya Silowe atembana ituze, ugakangarana imbere ya Rasoni na mwene Remaliyahu,


impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza.


Cyangwa se, ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu?


Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»


mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo ’Uratuka Imana’, ari uko ngize nti ’Ndi Umwana w’Imana’?


Ariko bamwe muri bo baravuga bati «Uwashoboye guhumura ya mpumyi, yari ananiwe kubuza uyu gupfa?»


Arabasubiza ati «Ni wa muntu bita Yezu: yatobye akondo, akansiga ku maso, maze arambwira ati ’Jya mu cyuzi cya Silowe maze wiyuhagire.’ Nuko njyayo, ndiyuhagira, none ndabona.»


Yezu aramubwira ati «Naje mu nsi nje guca urubanza, kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi.»


kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’


Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri,


ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan