Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 9:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Ni ngombwa gukora imirimo y’Uwantumye hakibona; ijoro riraje, kandi muri ryo nta wagira icyo akora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Dukwiriye gukora umurimo w'Uwantumye hakibona. Dore bugiye kwira kandi iyo bwije nta muntu ushobora gukora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Dukwiriye gukora umurimo w'Uwantumye hakibona. Dore bugiye kwira kandi iyo bwije nta muntu ushobora gukora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 9:4
18 Iomraidhean Croise  

Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari.


Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’


Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!»


Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?»


Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera.


Yezu arababwira ati «Ubu ni igihe gito urumuri rubarimo; cyo nimugende mugifite urumuri, umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima, atamenya aho agana.


Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora.


Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.


Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora.


Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye.


Yezu aravuga ati «Ndacyari kumwe namwe igihe gito, nyuma ngasanga Uwantumye.


Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.»


Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.


bakoresha neza igihe barimo, kuko iminsi ari mibi.


Abo mudasangiye ukwemera, mubagenderere mu bwitonzi, mubibonere umwanya n’uburyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan