Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 8:54 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

54 Yezu arabasubiza ati «Niba ubwanjye niha ikuzo, ikuzo ryanjye ryaba ari ubusa. Data ni we umpa ikuzo, ari na we muvuga ngo ni Imana yacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

54 Yesu arabasubiza ati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy'ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

54 Yezu arabasubiza ati: “Iyaba ari jye wihaga icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa. Ahubwo ni Data ukimpesha, uwo muvuga ko ari Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

54 Yezu arabasubiza ati: “Iyaba ari jye wihaga icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa. Ahubwo ni Data ukimpesha, uwo muvuga ko ari Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 8:54
28 Iomraidhean Croise  

Si byiza kurya ubuki bwinshi, cyangwa guharanira ikuzo rihanitse.


Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese, abahindishwa umushyitsi n’ijambo rye ! Abavandimwe banyu babanga, babaciye kubera izina ryanjye, baravuga bati «Ngaho Uhoraho niyerekane ikuzo rye, maze tubone ibyishimo byanyu.» Nyamara ni bo bazakorwa n’ikimwaro.


Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ami (Si umuryango wanjye), kuko mutakiri umuryango wanjye, nanjye simbe Imana yanyu.»


Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, aravuga ati «Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo,


None ubu, Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa.


Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.


Ikuzo ryanjye sindikesha abantu;


Uvuga ibye bwite, aba ashaka kwihesha ikuzo, naho ushaka ikuzo ry’Uwamutumye, uwo ni umunyakuri, kandi nta kinyoma kimurangwaho.


Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe, Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye.


Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.»


Jye simparanira ikuzo ryanjye, hari Undi uriharanira agaca n’urubanza.


Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.


Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye, ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye.


Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Kuko Imana Data yamuhaye icyubahiro n’ikuzo, igihe ijwi ry’agatangaza ry’Imana rigize riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan