Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 8:43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

43 Kuki mudasobanukirwa n’ibyo mvuga? Ni uko mudashobora kwakira ijambo ryanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

43 Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

43 Kuki mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashobora gutega amatwi amagambo yanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

43 Kuki mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashobora gutega amatwi amagambo yanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 8:43
18 Iomraidhean Croise  

Inkozi z’ibibi ntizumva ubutabera, ariko abashaka Uhoraho bumva byose.


Bene abo bantu nta kenge na mba, ntibazi gusesengura ibintu, kuko amaso yahumye, ku buryo batabona na busa, imitima yabo na yo iranangiye nta cyo yumva.


Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango : Mutege amatwi, ariko mwoye kumva, mwitegereze, ariko mwoye kubona.


Ni nde nzabwira amagambo yanjye, n’ubuhamya bwanjye akabyumva? Dore amatwi yabo yarapfuye, ntibashobora kumva, ijambo ry’Uhoraho barigize igitutsi, ntibarishaka. (Uhoraho:)


Efurayimu izavuga iti «Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!» Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro.


Ibyo babiterwa no kutamenya imigambi y’Uhoraho, ntibasobanukirwe n’ibitekerezo bye: yabakoranyirije hamwe nk’imiba y’ingano ku mbuga.


Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso, bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho, nkabakiza.’


Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho.


Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira.


Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?»


Ukereye gukora icyo Imana ishaka, amenyeraho ko inyigisho mvuga ari iz’Imana, cyangwa se ko ari izo nihimbira ubwanjye.


Ntibamenya ko yababwiraga Se.


Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?»


Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu, nimukore ibyo Abrahamu yakoze.


Bantu b’ijosi rishingaraye, bantu banangiye umutima n’amatwi, mugahora murwanya Roho Mutagatifu, muri kimwe n’abasekuruza banyu!


nta we uzi ubwenge, nta we ushaka Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan