Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 8:42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana, nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

42 Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Yezu arababwira ati: “Iyaba Imana ari So koko mwankunze, kuko naje nturutse ku Mana. Ntabwo naje ku bwanjye ahubwo ni yo yantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Yezu arababwira ati: “Iyaba Imana ari So koko mwankunze, kuko naje nturutse ku Mana. Ntabwo naje ku bwanjye ahubwo ni yo yantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 8:42
22 Iomraidhean Croise  

Umwana yubaha se, umugaragu akubaha shebuja. None se, niba ndi so, icyubahiro mumpa ni ikihe? Niba se ndi shobuja, igitinyiro kinkwiye kiri hehe? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubibabwira, mwebwe baherezabitambo, musuzugura izina ryanjye. Murabaza muti «Izina ryawe twarisuzuguye dute?»


Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.


Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga.


Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga,


Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, ni we ukora imirimo ye.


Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.»


Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye.


kuko nababwiye amagambo wambwiye, maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho, kandi bemera ko ari wowe wantumye.


Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi.


kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje.


Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira.


Yezu arabasubiza ati «N’ubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri, kuko nzi aho nturuka n’aho ngana, naho mwe ntimuzi aho nturuka n’aho ngana.


Niba hari udakunda Nyagasani, uwo arakaba ikivume. Marana ta! Ngwino, Nyagasani!


ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko,


Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi.


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


Hanyuma anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo yaboneranaga nk’ikirahure, rwavubukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana no ku ya Ntama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan