Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 8:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 8:12
31 Iomraidhean Croise  

yarinze roho yanjye inyenga y’ikuzimu; none ubuzima bwanjye burarangwa n’umucyo.’


Imbaga yasuzuguwe, ni wowe uyiha gutsinda, naho abibonabona ukabakoza isoni.


Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza, ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!»


Urumuri rurasira ku ntungane, ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.


Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»


Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho, agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we, none akaba agenda mu mwijima, ntagire urumuri na busa abona ? Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho, yishingikirize Imana ye.


Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,


Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.»


Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira.


Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»


Yezu arababwira ati «Ubu ni igihe gito urumuri rubarimo; cyo nimugende mugifite urumuri, umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima, atamenya aho agana.


Igihe mugifite urumuri, nimwemere urumuri, kugira ngo mube abana b’urumuri.» Yezu amaze kuvuga ibyo aragenda, ajya kubihisha.


Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima.


Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.


Dore urwo rubanza urwo ari rwo: ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi.


Ukereye gukora icyo Imana ishaka, amenyeraho ko inyigisho mvuga ari iz’Imana, cyangwa se ko ari izo nihimbira ubwanjye.


Igihe nkiri ku isi, ndi urumuri rw’isi.»


Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ’Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira.’»


bityo mpamya ko Kristu yagombaga kubabara, kandi ko aho amariye kuzuka uwa mbere mu bapfuye, azasakaza urumuri mu muryango wacu no mu mahanga.»


Abo bantu ni nk’amariba atagira amazi, cyangwa ibicu bihuherwa n’umuyaga; bakaba bazigamiwe umwanya mu mwijima w’icuraburindi.


Koko rero, Imana ntiyababariye abamalayika bacumuye, ahubwo yaraboretse, ibagabiza umwijima wo mu nyenga y’ikuzimu, kugira ngo bategereze gucirwa urubanza.


Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri.


Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi.


Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro, bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza.


Amahanga azagenda ayobowe n’urumuri rwawo, n’abami b’isi bazawuzanire ikuzo ryabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan