Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 7:42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

42 Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Mbese Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, no mu mujyi wa Betelehemu aho Dawidi yavukiye?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Mbese Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, no mu mujyi wa Betelehemu aho Dawidi yavukiye?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 7:42
17 Iomraidhean Croise  

Salima washinze Betelehemu; Harefu washinze Betigaderi.


Uhoraho yarahiye Dawudi, ni indahiro atazivuguruzaho, ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe, nzamugire umwami uzakuzungura!


Nagiranye isezerano n’intore yanjye, nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti


Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,


Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.


Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli.


Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.


Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati


’Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.»


None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani.


Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi,


Ariko uyu tuzi aho akomoka, naho Kristu naza, nta we uzamenya aho aturuka.»


Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»


Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.»


Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?»


Sawuli aramubaza ati «Harya uri mwene nde, wa musore we?» Dawudi aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’umugaragu wawe, Yese w’i Betelehemu.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan