Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 7:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Yezu arabasubiza ati «Inyigisho mvuga, si izanjye, ahubwo ni iz’Uwantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby'Iyantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 7:16
14 Iomraidhean Croise  

Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, ni we ukora imirimo ye.


Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye.


Nabagejejeho ijambo ryawe, maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.


kuko nababwiye amagambo wambwiye, maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho, kandi bemera ko ari wowe wantumye.


Ndakubwira ukuri koko: tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye, ariko ntimwemere ibyo duhamya.


Uza aturutse hejuru, aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi, aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose;


Nta cyo nshobora gukora ku bwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise, kandi urubanza rwanjye ntirubera; kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwautumye ashaka.


Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.


Yezu yungamo ati «Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije.


Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.


Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye, kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo, ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan