Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 6:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira, kuko bari babonye ibitangaza yakoraga akiza abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira, kuko bari babonye ibitangaza yakoraga akiza abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 6:2
19 Iomraidhean Croise  

Yezu abimenye, ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose,


Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe.


Amaze kwambuka, abona abantu benshi, abagirira impuhwe; akiza ibimuga byabo.


Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira.


We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.


Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga.


Nuko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bakoranya inama nkuru, baravuga bati «Turabigenza dute, ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi?


Ni na cyo cyatumye rubanda ruza kumusanganira, kuko rwari rwamenye ko yakoze icyo gitangaza.


N’ubwo yari yaraberetse ibyo bimenyetso byose, ntibamwemeraga,


Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.


Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga, bemera izina rye.


Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo.


Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.»


Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.»


Bukeye, ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari, uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine.


Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga.


Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan