Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 5:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 5:7
10 Iomraidhean Croise  

Igihe ntakigira icyo nshoboye, ni wowe umenya aho ngana; mu nzira ngendamo bahanteze umutego.


Azarokora ingorwa zitakamba, n’indushyi zitagira kirengera.


Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu.


Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura.


Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi, akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo, akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose.)


Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati «Urashaka gukira?»


Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe.


Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire.


Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we, akazagirira ibambe abayoboke be, nabona yuko intege zabo zishize, kandi ko nta mucakara cyangwa umuntu wigenga usigaye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan