Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 5:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi, akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo, akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose.)

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.]

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 kuko rimwe na rimwe umumarayika yamanukaga mu kizenga, maze agatuma amazi yibirindura. Amazi akimara kwibirindura, umurwayi wakijyagamo bwa mbere yakiraga indwara iyo ari yo yose.]

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 kuko rimwe na rimwe umumarayika yamanukaga mu kizenga, maze agatuma amazi yibirindura. Amazi akimara kwibirindura, umurwayi wakijyagamo bwa mbere yakiraga indwara iyo ari yo yose.]

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 5:4
18 Iomraidhean Croise  

Elisha amutumaho umuntu wo kumubwira ngo «Genda! Wiyuhagire muri Yorudani incuro ndwi, uri busubirane umubiri mutaraga, maze ukire ibibembe.»


Nshishikariye ndatindiganyije gukurikiza amatangazo yawe.


Uramenye ntuzasinzire cyangwa ngo urushye ugoheka;


Jyewe nkunda abankunda, kandi abanshaka bose barambona.


Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari.


Wa muntu arambwira ati «Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza.


Yagwiririwe n’imibabaro nk’umugore uramutswe: ariko ni umwana w’ikigoryi; igihe cye cyo kuvuka cyageze, ariko we ntabishaka!


Uwo munsi, hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi, no ku baturage b’i Yeruzalemu.


Uwo munsi kandi, amazi y’ubugingo azavubuka muri Yeruzalemu, igice kimwe kigane mu nyanja y’iburasirazuba, ikindi kijye mu nyanja y’iburengerazuba. Bizamera bityo mu cyi kimwe no mu itumba;


Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana.


Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho.


«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora.


Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo.


Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura.


Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani.


Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.»


Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.


Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan