Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 5:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Nuko Abayuda babwira ukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Nuko Abayahudi babwira uwari umaze gukira bati: “Ni ku isabato, ntukwiye gutwara akarago kawe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Nuko Abayahudi babwira uwari umaze gukira bati: “Ni ku isabato, ntukwiye gutwara akarago kawe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 5:10
19 Iomraidhean Croise  

Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca,


Uhoraho avuze atya: Muririnde kuzana imitwaro ku munsi w’isabato, no kuyinjirana mu miryango ya Yeruzalemu.


Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu.


Maze ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cyumiranye. Nuko baramubaza bati «Ese biremewe gukiza umuntu ku munsi w’isabato?», bagira ngo babone icyo bamurega.


Abafarizayi ni ko kumubwira bati «Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?»


Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka.


Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati «Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi, atari ku isabato.»


Nuko barataha bajya gutegura imibavu n’ibindi bihumura. Maze ku isabato bararuhuka nk’uko byari bitegetswe.


Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato?»


Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza ngo «Uri nde?»


Arabasubiza ati «Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.»


Nuko uwo muntu aragenda, abwira Abayahudi ko ari Yezu wamukijije.


Iyo iba impamvu yatumye Abayahudi batoteza Yezu, kuko ngo ibyo yabikoraga ku munsi w’isabato.


Niba umuntu agenywa ku munsi w’isabato, ntibyice itegeko rya Musa, mutewe n’iki kundakarira kuko nakijije umuntu ku munsi w’isabato?


Bamwe mu Bafarizayi baravuga bati «Uwo muntu ntakomoka ku Mana, kuko atubahiriza isabato.» Ariko abandi bati «Bishoboka bite ko umunyabyaha yakora ibitangaza nk’ibi?» Ni bwo biciyemo ibice.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan