Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 4:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Umunyasamariyakazi abwira Yezu, ati «Bishoboka bite kugira ngo wowe w’Umuyahudi unsabe amazi yo kunywa, kandi ndi Umunyasamariyakazi?» Koko rero Abayahudi ntibasangiraga n’Abanyasamariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n'Abanyasamariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n'Abanyasamariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 4:9
12 Iomraidhean Croise  

Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya;


Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe.


Abigishwa be baba barahindukiye, maze batangazwa n’uko yaganiraga n’umugore. Ariko ntihagira ugira ati «Urashaka iki?» cyangwa ngo «Mwavuganaga iki?»


Abayahudi baramusubiza bati «Si ngaha twavuga ukuri, ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho na Sekibi?»


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


maze arababwira ati «Muzi ko ku Muyahudi bibujijwe kugirana umubano cyangwa se umushyikirano n’abanyamahanga. Nyamara Imana yanyeretse ko nta muntu n’umwe nkwiriye kunena cyangwa ngo mwite uwahumanye.


Wohereze rero abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero aze hano. Acumbitse mu rugo rwa Simoni w’umukannyi, iruhande rw’inyanja’.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan