Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 4:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Aho hantu hari iriba rya Yakobo. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n'uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk'isaha esheshatu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 4:6
12 Iomraidhean Croise  

Kuva ku isaha ya gatandatu kugeza ku isaha ya cyenda hacura umwijima ku isi yose.


Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza.


Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye.


Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika.


Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we, ntagira aho arambika umutwe.»


Yezu arabasubiza ati «Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntatsitara, kuko aba abona urumuri rw’iyi si.


Uzabe uruta umubyeyi wacu Yakobo waduhaye iri riba, akarinyweraho, we n’abana be n’amatungo ye?»


Agera mu mugi wo muri Samariya witwaga Sikari, wari hafi y’umurima Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu.


Nuko umugore wo kuri Samariya aza kuvoma amazi. Yezu aramubwira ati «Mpa amazi yo kunywa.»


Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.


Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga.


Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan