Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 4:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Agera mu mugi wo muri Samariya witwaga Sikari, wari hafi y’umurima Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Nuko agera mu mudugudu w'i Samariya witwa Sukara, bugufi bw'igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Nuko agera mu nkengero z'umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y'isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Nuko agera mu nkengero z'umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y'isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 4:5
9 Iomraidhean Croise  

Agura umurima aho ngaho i Sikemu, aho yari yashinze ingando; awugura ibiceri ijana bya feza na bene Hamori, se wa Sikemu nyine.


Byongeye, nkuraze umugabane usumba uwa bene so, ari wo Sikemu nanyaze Abahemori, nyibanyagisha inkota n’umuheto.»


kuko ijambo Uhoraho yavugiye ku rutambiro rw’i Beteli aranguruye ijwi, no ku masengero yose y’ahirengeye yubatswe mu migi ya Samariya, rizaba ryuzuye.»


Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza.


Uzabe uruta umubyeyi wacu Yakobo waduhaye iri riba, akarinyweraho, we n’abana be n’amatungo ye?»


Nuko Abanyasamariya benshi b’uwo mugi bemera Yezu, babitewe n’ijambo umugore yari yavuze ahamya ati «Yambwiye ibyo nakoze byose.»


Aho hantu hari iriba rya Yakobo. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu.


Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mugi kugura ibyo kurya.


Naho amagufa ya Yozefu Abayisraheli bari bavanye mu Misiri, bayahamba i Sikemu mu gisate cy’umurima Yakobo yari yaraguze feza ijana n’abahungu ba Hamori, umukuru wa Sikemu; uwo murima wari mu munani wa bene Yozefu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan