Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 4:42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

42 Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w'abari mu isi koko.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n'ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w'abantu bo ku isi yose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n'ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w'abantu bo ku isi yose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 4:42
23 Iomraidhean Croise  

Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho.


Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.


Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»


Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»


Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi.


Yezu agezeyo, asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva.


kuko nababwiye amagambo wambwiye, maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho, kandi bemera ko ari wowe wantumye.


«Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari we Kristu?»


Nuko abantu benshi cyane baremera, babitewe n’ibyo yababwiraga.


Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli.


Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.»


Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.


Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo.


Koko rero, niba tugoka ndetse tugaharana, ni uko twiringiye Imana nzima, yo Mukiza w’abantu bose, cyane cyane abayemera.


ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose.


Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi.


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan